English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Miss Teta Sandra yibarutse umwana we w'imfura yabyaranye na Weasel [ -AMAFOTO]


Ijambonews. 2020-05-17 17:19:37

Nyuma y'iminsi mike Umunyarwandakazi Sandra Teta agaragaje ko atwite , mu ijoro ryakeye yaraye yibarutse imfura ye y’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we akaba umuhanzi w’umugande Weasel wo mu itsinda rya Good Life.

Amazina yuyu mwana w'umukobwa ntabwo arajya ahagaragara gusa mukuru wa Weasel witwa Humphrey Mayanja ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ya Facebook, avuga ko mu muryango w'abo bishimiye kwakira umwana w'umukobwa kandi ko nyina ameze neza.

Uyu Humphrey Mayanja yanditse agira ati "Yavutse mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu.

Yitwa Ria Mayanja. Umwana na nyina bameze neza. Urakoze Mana.

Impundu mu muryango wa Weasel."

Miss Sandra Teta yabyariye muri Uganda aho anakorera akazi ke ka buri munsi kajyanye no gutegura ibitaramo mu tubari.

Urukundo rwe na Weasel rwamenyekanye umwaka ushize wa 2019, gusa sibwo bari bakundanye bivugwa ko rwatangiye muri 2018.

Hari nyuma y’uko uyu mukobwa umenyerewe mu gutegura ibitaramo ari na byo akora muri Uganda atandukanye na Derek wo mu itsinda rya Active bakundanaga.

Teta Sandra akaba yibarutse imfura ye y’umukobwa, akaba ari umwana wa 5 wa Weasel dore ko we yari asanzwe afite abandi bana 4.

Gusa uyu mugabo Weasel manizo bivugwa ko yaba yarabyaranye nabagore benshi cyane dore ko hari abavuga ko uyu mwana ashobora kuba ari uwa 37 kuri Weasel kuko bivugwa ko yabyaranye n’abagore 25, gusa ntabyemera.

Miss Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011, kuri ubu yibarutse imfura ye n’umuhanzi Douglas Mayanja [Weasel] uri mubakunzwe muri Uganda.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Miss Jolly wabaye Miss w’u Rwanda yavuye imuzi ku kibazo cya konti ye ya Instagram yibwe.

Huye: Umugore ukurikiranyweho kuzirika umwana we amaguru, amaboko no mu mavi yavuze icyabimuteye.

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.

Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone yashimiye umwana wabo w’imfura.

Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.



Author: Ijambonews Published: 2020-05-17 17:19:37 CAT
Yasuwe: 1330


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Miss-Teta-Sandra-yibarutse-umwana-we-wimfura-yabyaranye-na-Weasel-[--AMAFOTO].php